Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”


invisible on Whatsapp

NI GUTE WAKORESHA WHATSAPP ARIKO NTUGARAGARE KO URI KUYIKORESHA?

Nkuko dukunze kubigarukaho cyane, abantu benshi ubu bakoresha whatsapp cyane kandi usanga ariho abantu basigaye bahurira n’incuti zabo zituye ahantu kure cyane. Ubu usigaye usanga abakoresha benshi basigaye bapanga akazi bakagacisha kuri whatsapp kugirango abakozi babo bakabone. WhatsApp itanga uburyo bwogukora ihuriro ku bantu benshi bakaganirira hamwe ku buryo uri muri iryo huriro icyo avuze n'abandi bose bakimenya, Hari nabasigaye bakorera inama kuri za Whatsapp.

Ubu ukoresheje whatsApp ushobora gukina... Soma byinshi...

Ariko se mu gihe uri gukoresha Whatsapp kandi udashaka ko abantu babimenya, ukaganira n'uwo ushaka gusa ntawundi ukwandikira wabigenza ute? Dore uburyo wakoresha kugirango uhisheko uri gukoresha whatsapp ako kanya ukirinda ubutumwa bwinshi. Ubu sanzwe iyo umunti ari gukoresha whatsapp abandi nabo barabibona, bakunze kuvuga ngo ari online.



Niba ushakako abantu batabona ko uri online kurikiza izo nzira kugira ngo ubihishe:
Kugira ngo ukore ubu buryo biragusaba kubanza guca ahantu hatandukanye; turagusaba kubikora udahubutse kugirango utayoba. Kurikiza amabwiriza yose twaguhaye kandi icyo utabona kuri telefone yawe wifomboza. Amategeko na mabwiriza birakurikizwa kugirango utagira ibindi wangiza.
Ni gute bikorwa?
Kugirango ubikore nta application niyi n’imwe ukenera uretse kuba usanzwe ukoresha Whatsapp gusa.

Reka tukwereke uburyo bugera kuri bune ushobora kubikoramo kuri telefone yawe yaba Android, IPhone na Windows Phone:

1:Gufungura Airplane Mode: Fungura murandasi, ariko ntufungure application ya WhatsApp. Iyo hashize akanya gato ubona ubutumwa bwose wohererejwe kuri WhatsApp muri Notification yawe. Hanyuma ugafungura airplane mode, warangiza ugafungura whatsapp ugasoma ubutumwa bwawe. Aha ntamuntu umenyako uri gusoma ubutumwa bwe kandi ntanumenyako uri gukoresha whatsapp. Ariko iyo ufunze airplane mode urongera ukagaragara kandi n'abantu bakobona ko uri gusoma ubutumwa bwabo. Ubu buryo ntibukunze gukoreshwa cyane kubera ko butuma uva kumuronga kuburyo ntamuntu waguhamagara ngo akubone.

 Airplane Mode  Airplane Mode

2:Gutuma umuntu runaka atabona igihe uherukira gukoresha Whatsapp hamwe no kutabonako uri kuyikoresha: Ubu buryo ni bwo bwiza kuko niba ushakako umuntu runaka atabonako uri gukoresha WhatsApp wabikora kuri nomero yiwe gusa, babyita kuboroka(block) umuntu. Dore uko wabikora kugira ngo umuntu runaka atangora gukurikirana ibyo ukora kuri WhatsApp:

Settings>Privacy > Blocked > Add New. Hanyuma ugahitamo uwo ushaka gushyiramo. Ni gute wamukuramo? Settings > Account > Privacy > Blocked Contacts. Hanyuma ukande kuri nimero ushaka gukuramo ugumisheho kugeza haje aho uhitiramo handitse unblock.

 Whatsapp Settings  Whatsapp block

3:Kutagaragaza igihe uherukira kuri WhatsApp: Ubu buryo nkunze kubona bukoreshwa n'abantu benshi ibi bakabikoresha badashaka kwereka incuti zabo igihe baherukira gukoresha WhatsApp. Iyo utabishyizemo umuntu wese abashobora ku kubwira igihe uherukira gukoresha WhatsApp, ni hamwe ujya kumva umuntu arakubwiye ati "kuki udaheruka kuri WhatsApp"? Burya ni uko aba yamenye igihe uherukiraho. Dore uburyo rero wabikora kugira ngo ntihagira ubibona:

jya kuri Settings > Account > Privacy Hanyuma uhitemo> Nobody.

 Last seen

4:Uko wahisha niba wasomye messages(ubutumwa) bakoherereje: Iyo wandikiye umuntu ubutumwa bukagenda; imbere y’ubutumwa umwoherereje hazaho akavi kamwe, noneho iyo bumugezeho haba hariho tuvi tubiri(2). Iyo amaze gusoma ubwo butumwa twa tuvi tubiri duhinduka ubururu. Ubu tugiye kukwereka uburyo twajya tudahinduka ubururu ku buryo uwakoherereje ubutumwa atamenya niba wa busomye.
Dore uko bikorwa: Settings > Account > Privacy hanyuma ukande ahantitse uncheck read receipts. Umenye yuko iyo ubikoze nawe udashobora kumenya niba abo wandikiye basomye ubutumwa bwawe kandi nabo ntibashobora kumenya niba wasomye ubutumwa bwabo.

 Whatsapp messages send and receipts

 Block Whatsapp messages send and receipts

Ubu noneho ushobora kutagaragara cyangwa ngo ugaragaze niba wasomye ubutumwa bwabandi.


Arduino ni ki kandi se ikora ite? Soma byinshi...
Wakora iki mugihe wibagiwe Password ya Phone android yawe? Soma byinshi...

Niba ufite ikibazo cyangwa igitekerezo cyangwa ushaka icyo twazagusobanurira siga ubutumwa bwawe hasi aha cyangwa utwandikire kuri aderesi zacu.

Ariko se wakora iki niba incuti yawe yakublotse(block)? ubutaha tuzagusonanurira icyo wakora ngo kugira wigire Unblock mugihe hari uwakuborotse.
Kora share nabandi babimenye Hanyuma usige igitekerezo cyawe.

Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi. Ushaka kwamamaza waduahamagara kuri 0780690502 cyangwa ushobora gukoresha Email(ingurukanabutumwa) kuri info@nyereka.com tukabasha kukumenyekanisha kugiciro gito cyane.

Admin, 7 months ago
4,067 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • Rukundo Amon

    Hy,iri somo niryiza cyane rwose,mukomereze aho mujye muduha nutundi tuntu twubwenge nkutu.

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842