Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”


Koresha neza Facebook; Isomo rya Kabiri



Nk’uko twabivuze mu isomo rya mbere Facebook ni igikoresho n’ikoreshwa nabantu benshi cyane kuri iyi isi. Iyo utamenye kugikoresha neza uhuranibintu byinshi bishorora gutuma uzinukwa no kuyikoresha. Ni ibyingenzi kumenya kuyikoresha neza kurwego rwo hejuru.

Muri aya masomo agufasha kumenya gukoresha neza Facebook. Ushobora kuzajya ukora ibyo twakwigishije kugirango umenye uko bikorwa. Niba ugize ikibazo twandikire tugusobanurire.

Muri iri somo twabateguriye byinshi kukuntu wakwirinda ko abantu bagushyira muri post zabo bimwe bita “TAG”, Ibi bigufasha iki? Kukuba wakwirindako ibyo bintu bagushyizemo byajya kuri profile yawe utabishaka, turakubwira n’ibindi bijyaniranye nabyo.

Arduino n'iki kandi se ikoreshwa iki?. Iga byinshi kuri Arduino ...

Ibyambayeho: Cyera hambere aha ntaramenya uko wagena ibica kuru kuta rwanjye rwa Facebook, Hari umuntu yagiye kuri Facebook ye akora post hanyuma ashyira muri tag. Murabiziko iyo bagushyizemo ibyo bintu bigaragara kuri timeline yawe(Kuri Facebook yawe). Ikibabaje ni uko ibyo bintu bitari byiza. Ariko icyo nashakaga kugaragaza ni uko ushobora gusanga umuntu aza agashyira ibintu kuri Facebook yawe kandi utabishaka, hari uburyo rero bwo kubyirinda.



Kurikirana iri somo kugira ngo umenye uko wabyifatamo cyangwa uko wabyirinda ko buri umwe wese aza kuri timeline yawe agashyiraho ibyo yishakiye.

Ubushize twaberetse uko wakwinjira muri “settings” za Facebook.

Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Wifashishije settings za Facebook ushobora gukora ibyo byose hamwe n’ibindi tuzabasobanurira muri aya masomo.



Fungura Facebook paje yawe, Ujye ahari akantu kampande eshatu kareba hasi ugakandeho hanyuma ukande ahanditse settings.




Settings >> Timeline and Tagging.

I. Ndende ugomba gukora post kuri Timeline yawe?




Nkuko ubibona kuri iyo foto, Urajya ahanditse “Timeline”.

Hanyuma hejuru habanza ahanditse “Edit”: Imbere yaho handitse bitandukanye “Friends” bishatse kuvugako incuti zawe nizo zemerewe kugira ibyo zishyira kuri Facebook yawe ibyo zishaka. Kugira ngo ubihindure urakanda ahanditse “Edite”

Hanyuma uhitemo “Only Me” Niba ari wowe wenyine ushaka kuzajya wiyandikira kuri timeline yawe wenyine.



II.Ninde ushobora kubona ibintu ba gushyize muri Tag kuri Timelene yawe?



Kuba washyirwa muri post y’umuntu runaka nubwo yaba arinziza cyangwa mbi wowe ubwawe ntakosa cyangwa uruhare uba wabigizemo rwose.

Ariko se niba ibyo bintu bigaragaye kurukuta rwawe rwa Facebooke nabwo ntakosa wabigizemo?
Ikosa rirahari rwose, mbere y’uko bigeraho wakagobye kuba wabibonye ukabihagarika. Incuti zawe ntizibibone rwose.

Ni gute wakoresha Arduino bwambere?. Soma birambuye ...

Ntugatonganye cyangwa ngo ubwire umuntu ngo ntukashyire muri tag za post zawe, ahubwo wowe iga uburyo ibyo yagushyizemo bitigera bigaragara kuncuti zawe ko ubirimo yewe hamwe nabandi bose. Mbese agushyiremo ariko bise nkaho utabirimo.



Ubundi intego yo kugushyira muri Tag iba ari ukugirango ibyo ya koze post bigaragare kuri Facebook account yawe gusa. Ubwo rero bitagaragayeho intego iba yapfuye.

Ahaa nti munyumve nabi abasanzwe mubikora; ibi byigishije kugira ngo abantu bose tugire ubumenyi kuri Facebook, twe kuzajya tujya mubintu tutazi.

Kanda ahanditse “Tagging” hanyuma ukande atanditse “Edit” Mbere y’uko ubihindura haba handitse “Everyone"



Hanyuma urabona aho guhindurira, urahindura “everyone” hanyuma uhitemo icyo ushaka ukurikije amahitamo yawe.

Ubushyize muri post yabanje twabasobanuriye icyo ayo mahitamo yose asobanuye mu kinyarwanda, niba utayibuka kanda kuri iyi link wongere uyasome:

Koresha neza Facebook Isomo ryambere. Soma birambuye ...


Ibyo ni byo bintu byingenzi Twabasobanuriye muri “Timeline and Tagging Settings” Ushobora gusoma n’ibindi bivugwamo ukaba wagira icyo uhindura. Ariiko ibyo twavuze harugura nibyo by’ingenzi cyane.



Ushobora kugira uruhare muri aya masomo utanga igitekerezo hasi aha cyangwa ukatwoherereza ubutumwa kuri Email yacu: inf@nyereka.com

Wako resha ute Mudasobwa neza? Iga byinshi birambuye ...

Gusangiza abandi iri somo cyangwa gufasha umuntu kumenya Nyereka.com ni umusanzu wawe mu kubaka abanyarwanda mu kumenya ikoranabuhanga no kurushaho kurikoresha neza.

Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi kuri Email(ingurukanabutumwa) ariyo info@nyereka.com

Admi , 6 months ago
798 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842