Bunner image
Bunner image
Bunner image
Bunner image
“We make the greatest difference in the world when we find a cause that's bigger than our fears and step forward with faith.”

Koresha Arduino bw’ambere

Arduino

Kugira ngo ubashe gukora porogaramu yatsa agatara, aka gatara ni kamwe kitwa LED(Light Emitting Diode). Utu dutara ni tumwe tubona mu matoroshi acagingwa tuba ari dutoya cyane ugereranyije n’aya matara tubona kumazu.



Arduino ni ki kandi se ikora ite? Soma byinshi...

Nyereka.com yazirikanye abanyarwanda bashaka kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.

Dukurikirane kuri:

Facebook Page yacu hanyuma ukande Like uzajye ubona amakuru ubashe no kwiga byinshi ku ikoranabuhanga.: Nyereka Official Fcebook page
Facebook group tubashe kungurana ibitekerezo: Nyereka Technology

Gukora porogaramu yawe ya mbere biragusaba kuba ufite muri mudasobwa yawe porogaramu(Application) yitwa Arduino IDE ubushize mu twakweretse aho wayisnga ukayitereshariza.



Ubu noneho tugiye gutangira kuyikoresha. Yifungure.

Kugira ngo ukore porogaramu yawe yatsa agatara ugomba kuba ufite Arduino hamwe nako gata(LED).
Kubifuza kubigura Twandikire kuri Email: info@nyereka.

Wakora iki mugihe wibagiwe Password ya Phone android yawe? Soma byinshi...

Icyo wamenya kuri ako gatara:

Ni agatra gakozwe mu buryo bwa Diode, diode igira aho umuriro winjirira n’ikuvuga yuko utagacomeka uko wishakiye. Ugacomeka muburyo bwa bugenewe kuko iyo ugacometse nabi gashobora gushya cyangwa ntikake. Ako gatara kagira amaguru abiri, ukuguru kumwe kuba ari kurekure ugereranyije n’akandi. Ako gatara kaka iyo kumaguru yako ushyizeho umuriro uri hagati ya voltage 3-5V iyo uwurengeje karangirika. Ukuguru kurekure ushyiraho urusinga rwa Positive +(uruba rurimo umuriro) naho akandi kaguru kaba ari karekare ushyiraho Negative -(Ni urusinga rutarimo umuriro).

LED

Iyo ucometse ako gatara ako kanya kumuriro gashobora kwangirika bitewe n’uko umuriro ushobora kukageraho ari mwinshi, biba byiza kubanza gushyiraho Resistor.



Resistor ni ikindi gikoresho cya elegitoronike cyifashishwa mu kugabanya umuriro, mbese ni nka robine. Robine uyifungura niko irushaho gusohora amazi menshi, ariko uko uyifunga niko isohora amazi makeya. Niko bimeze kuri Resistor, uko irushaho kugira umubare munini(ukurikije uko ipimwa) niko irushaho gusohora umuriro mukeya. Ariko uko iba ntoya niko isohora umuriro mwinshi. Kugira ngo umenye resistor icyo aricyo kanda aha: Resistor

Muri iyi project yacu yo kwatsa agatara turakoresha Resistor ya 330 Ohm ( Ohm rukaba ari urugero resistor ipimwamo, rukaba rwandikwa gutya: Ώ). Gucomeka Resistor ntabwo wita kuko uyicomeka uko wayicomeka kose ntakibazo.

Arduino

Iyo ucometse nabi LED ntabwo yaka, ariko ntugire ikibazo ntabwo yangirika rwose, uniba wayicometse kuri Arduino.



Ifoto:

Arduino Arduino

Wifashishije Breadboard, insinga, LED hamwe na Arduino comeka neza ibyo bikoresho ugendeye kuko ubona twabicometse kuri iyo foto

Urusinga rumwe rucomeke kuri GND ya Arduino hamwe na kaguru kagufi kari kuri LED, hanyuma ufate urundi urucomeke kukandi gaguru ka LED karekare ruhuze na Resistor, urundi rusigaye kuri resistor urucomeke kuri 5V kuri Arduino.

Byiza cyane!! Ubu ukose circuit(sirikwi) yawe yambe. Mbere yuko Arduino uyicomeka ku muriro cyangwa kuri mudasobwa, banza urebe niba wacometse neza insinga. Hanyuma Comeka Arduino kuri mudasobwa.



Nguko uko wakora circuit yawe yambere, ukomara gushyira Arduino yawe kuri mudasobwa ako gatara kazahita kaka ako kanya. Kugirango ukazimye ni uko uzacomokora Arduino kuri mudasobwa.

Mu isomo rikurikira tuzareba noneho nigute wakagenzura, wenda kakaka kazima muburyo bw’uruhererekane. Tuzanakwereka uko noneho wakoresha ya application ya Arduino IDE ukora porogaramu yawe yambere.

Porogaramu ya Google map shya izajya ifasha mu kugenzura ibintu byinshi. Soma byinshi...

Ntucikwe n’isomo rikurikira, Kora subscriber kuri website Hasi aha kugira ngo ujye ubona isomo rishyashya kuri Email yawe.

Tanga igitekerezo cyawe kucya nonosorwa cyangwa inyunganizi yawe hasi aha muri comment. Umusanzu wawe mu kubaka abasomyi ba masomo yacu urakenewe.



Kora share hanyuma udusigire igitekerezo cyawe cyangwa inyunganizi.
Nyereka ni website yigisha ikoranabuhanga mururimi rwawe haba icyongereza cyangwa ikinyarwanda, Fasha incuti zawe kuyimenya uzaba ubahaye umusanzu ukomeye wokudasigara inyuma mu ikoranabuhanga. Ushobora kutwoherereza igitekerezo cyawe cyangwa ukaduha inyunganizi kuri Email(ingurukanabutumwa) ariyo info@nyereka.com


Admin, 6 months ago
881 Views


Instapaper Twitter Pinterest Gmail LinkedIn WhatsApp Google+ Facebook

Comment

Others' Comments

  • Epa

    Murakoze cyane kuri ubu bumenyi muduhaye

Commissions

Menya Nibi!
Kamera ya mbere kuri iyi isi yafataga amasaha umunani kugira ngo ifate ifoto imwe
90% za terefone zo Mubuyapani zose ntizinjirwamo na mazi, Abaturage baho bakunze kuzikoresha cyane kumyaro
The 30th of November is known as “Computer Security Day“.
Facebook has a blue color scheme because the creator, Mark Zuckerberg cannot see the colors red & green
Gukoresha Telefone icometse byica batiri niyo mpamvu sharijeri zose ziba ari ngufiya.


Ifoto y'umunsi

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Ikoranabuhanga rifasha muri byinshi mu iterambere ni mibereho ya muntu

Our Services

Kwamamaza
Kwigisha
Amakuru
Kugurisha
Imyidagaduro
Arts Promotion
Web Design
Electronics Projects
Technician Workers
Subscribe to our news letter

Twandikire

Contacts

Email:
info@nyereka.com
Management:
0780690502
0727806842